El Memeyi Murangwa
11/09/11
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wageze I Paris mu Bufaransa yatsinze umuruho w’urugendo ahita yerekera mu Busabane bwa Diaspora Nyarwanda aho yakoreye ikiganiro cy'indashyikirwa imbere y'abanyarwanda n'inshuti nyinshi z'u Rwanda aho bari bateraniye buzuye icyumba kinini baje kumwakira. Mu gihe bari bategereje umushyitsi mukuru, intore zahamirije, ababyinyi barabyina, amakondera aravuga bijyanye no kwizihiza umunsi nyarwanda wahuje abavuye mu bihugu byose by'iburayi.
Akinjira yakiriwe n'abaserukira u Rwanda mu bihugu by'iburayi barikumwe na Ministeri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo. Ambasaderi Kabare userukira igihugu cy'u Rwanda mu Bufaransa yakiriye Perezida Paul Kagame nyuma y'uko yaramaze kwakirizwa amashyi bigatinda. Ministeri w'Ububanyi n’Amahanga yakurikijeho asaba Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame kuba yafata ijambo akaganira n'abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame yahise aramutsa buri wese, ashimira kuba yakiriwe n'umubare w'abantu benshi cyane, kuburyo benshi bari banahagaze babuze intebe. Yagize ati hari abakora ubusa babuza abantu kuba banyakira, nkaba nibaza niba babuza abantu nkande? Yakomeje agira ati: "Mbese burya bashaka ko baba aribo bakwakirwa, babakira nkande? Niki bafite babwira abantu?" Yongeraho ati ubundi hahabwa ijambo umugabo ufite icyo avuga cy'ingirakamaro. Abo babyigana nkaba nibaza icyo bashaka kuvuga icyaricyo nkakibura? Ati mbese nuwashaka kuganira ntakwiriye kuvuga amagambo yubaka? Ninde koko ukwiriye guhabwa ijambo kugirango yigishe gusenya nokubyutsa ivanguramoko n’ubundi butindi butesha igihe? Ati nta n'umuntu numwe wanyigisha ukuntu inzara iryana, cyangwa ngo anyigishe ukuntu akarengane kababaza! Habe no kuba yanyingisha n'umutekano. Ati ibi byose Afrika irimo, ibihugu mubamo byabiciyemo, ariko akenshi usanga birengagiza nkaho batumva inzira turimo ducamo.
Perezida Kagame yigishije ko buri munyarwanda aho ari hose akwiriye kwihesha Agaciro. Yatanze urugero ati kenshi kubera ko badutera inkunga usanga bashaka no kudutegekana ubuswa. Bikaba byasa nuko umuntu wakuguriye ishati, akomeza kugenzura niba wayimeshe, ukayitera ipasi, ndetse akaba yanagutegeka no gukunja amaboko yayo; ukaba rero haraho ugera ukumva wanayimusubiza ukagenda utumbuje.
Intore Nkuru Paul Kagame yongeye ho iti: “Mukomeze kwakira amahirwe yabagendereye, nimutayakira ubu, ejo mwazayifuza mukayabura." Benshi bakomye mumashyi baranahaguruka kwerekana ko bemeranyijwe nawe.
Perezida Kagame yarangije yibutsa Abanyarwanda ko ibihugu babamo atari iwabo. Yagize ati “Ni mujye mwibuka ko mugomba kubaka urwababyaye, mukanahorana n’umurava wo guteza igihugu cyanyu imbere, mukomeje kwihesha Agaciro aho muri hose.
Benshi mu Banyrawanda ndetse n’Inshuti nyinshi z'u Rwanda bashoboye kubaza ibibazo banabona n’ibisubizo. Umunyafrikakazi yatangiye agira ati “Yaba aba Perezida bose bashoboraga guhura no kuganira na baturage babo nka Perezida Paul Kagame Afrika yose yagateyimbere!
Abanyarwanda bo kw'isi yose bashoboye gukurikira Ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame babifashijwe n'amajwi, ajyanye n'amashusho meza yashoboye kubageraho bakoresheje Orinfor-TVR.
Abanyarwanda n’inshuti z'u Rwanda bakiriye byizihije Perezida Paul Kagame, kuburyo Paris yavuyemo indi ntsinzi mu Bufaransa.
http://www.youtube.com/watch?v=-BaN_AgV-qw&feature=player_embedded
©VirungaNews