Category Archives: Kinyarwanda

Presida Kagame ati ”Mu mwaka ushize twafatanyije kugera kuri byinshi ntimuzadohoke.”

Agnes Mukandida

01/01/12

 

pk.jpgMu butumwa bwo gusoza umwaka wa 2011 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu ijoro ryakeye, yavuze ko umwaka ushize wa 2011 waranzwe n’ibikorwa byinshi mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’igihugu kubera ubufatanye abanyarwanda bagaragaje, abasaba kongera ingufu muri uyu mwaka mushya dutangiye. Yagize ati: Mu mwaka ushize, twarafatanyije tugera kuri byinshi biteza imbere igihugu cyacu haba mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera. Ati ndifuza ko imbaraga za buri wese zagejeje igihugu cyacu ku iterambere kigezeho, zizarusheho kuturanga mu bikorwa byacu by’ejo hazaza.

Continue reading

Ubusabane bwa Paris mu Bufaransa buvuyemo indi ntsinzi.

El Memeyi Murangwa

11/09/11

 

 

rwandatoparis.jpg Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wageze I Paris mu Bufaransa yatsinze umuruho w’urugendo ahita yerekera mu Busabane bwa Diaspora Nyarwanda aho yakoreye ikiganiro cy'indashyikirwa imbere y'abanyarwanda n'inshuti nyinshi z'u Rwanda aho bari bateraniye buzuye icyumba kinini baje kumwakira.  Mu gihe bari bategereje umushyitsi mukuru, intore zahamirije, ababyinyi barabyina, amakondera aravuga bijyanye no kwizihiza umunsi nyarwanda wahuje abavuye mu bihugu byose by'iburayi. 

Akinjira yakiriwe n'abaserukira u Rwanda mu bihugu by'iburayi barikumwe na Ministeri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo. Ambasaderi Kabare userukira igihugu cy'u Rwanda mu Bufaransa yakiriye Perezida Paul Kagame nyuma y'uko yaramaze kwakirizwa amashyi bigatinda. Ministeri w'Ububanyi n’Amahanga yakurikijeho asaba Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame kuba yafata ijambo akaganira n'abanyarwanda.            

Continue reading

Itangazo rya Ambassade y’u Rwanda mu Bufaransa.

Nyakubahwa Paul Kagame azagirana Umubonano n’Abanyarwanda n’ Ishuti z’u Rwanda i Paris mu Bufaransa kw’italiki 11 Nzeri 2011

 

rwanda-logo.jpgAbanyarwanda batuye mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’i Burayi bifuje kubonana n’Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ubwo azaba agenderera u Bufaransa mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.Ni muri urwo rwego Umukuru w’Igihugu azabonana n’abanyarwanda batuye mu Bufaransa no mubindi bihugu by’i Burayi ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

 

Continue reading

Canada: Itorero ry’Urubyiruko ryatahanye Intsinzi.

El Memeyi Murangwa

08/10/11

 

itorero_1.jpgEjo nibgo Itorero ry’Urubyiruko ryari rimaze hafi  icyumweru mu mugi wa Gatineau mu ntara ya Quebec mu gihugu cya Canada ryarangiye.  Iri Torero ribereye ubwambere muri Amerika ya Ruguru ryahuje urubyiruko  ruri hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 35.  Abatoza n'impuguke zatanze ibiganiro bagejeje ku rubyiruko inyigisho nyinshi zifite akamaro kandi zitandukanye. Urubyiruko nyarwanda n’inshuti zabo bashoboye kuhavana ubumenyi bwerekeranye n’Amateka yu Rwanda, guhamiriza, imbyino, ibyivugo, n’izindi nyigisho zijyanye n'umuco nyarwanda; bigishijwe kandi ibijyanye na genocide yakorewe abatutsi n'ingaruka zayo n'uburyo yashoboraga kuba yarakumiriwe ntibeho; Uruhare rw'u Rwanda mu miryango mpuzamahanga, urwo rubyiruko rwasobanuriwe "indangagaciro" ziranga intore nyazo nko Gutsinda ubunebwe, n'ibindi, ndetse banumvise ubuhamya bw'umubyeyi warokotse muri Holokosti y'Abayahudi bwatanzwe na Dr. Truda Rosenberg.

Continue reading

Maj Gen Karenzi Karake yagizwe umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano.

Faith Mbabazi

13/07/11

rwanda-logo.jpgPerezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo yahinduriye imirimo bamwe mu basirikare bakuru. Major General Karenzi Karake ubu niwe ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’igihugu uwo mwanya akaba awusimbuyeho Col Dr Emmanuel Ndahiro.Col. Dan Munyuza wari usanzwe ashinzwe iperereza rya gisirikare yashinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu.

Continue reading

Deo Mazimpaka: Igendere Nshuti nziza.

Chantal Mudahogora

07/14/11

chantal_mudahogora.jpgCher Deo, nubwo nsanzwe nziko muri iyi si twese turi abagenzi, inkuru y'uko watuvuyemo irandemereye cyane kuyakira. Kuri uyu munsi mfite umubabaro n'agahinda kenshi byongeyeho no kuba ntarikumwe n'abavandimwe n'inshuti ngo ngusezereho bwa nyuma mu rugendo rwawe urangije kuri iyi si.

Cher Deo, nubwo wavugaga make bwose biragoye kandi birakomeye gutekereza ko tutazongera kumva inama zawe zuzuye impanuro; kubona inseko yawe nziza yuzuye urukundo rutagira uburyarya; amagambo meza ahumuriza umutima ushengutse.

Continue reading

Paris: Agathe Kanziga Habyarimana yatsinzwe urubanza yaregagamo France 2.

Olivier Ntaganzwa

23/06/11

 

kanziga.jpgAgathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2011 yatsinzwe urubanza yari yatangije, aho yasabaga ko ikiganiro kivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi cyagombaga kuzaca kuri France 2 gihagarikwa.

Nk'uko ikinyamakuru L'Express dukesha iyi nkuru kibitangaza, muri urwo rubanza, Madame Habyarimana yari ahanganye na France Télévisions (ikigo cy’itangazamakuru kibumbira hamwe France Ô, France 2, France 3, France 4 na France 5) n’umwe mu bakora ibiganiro witwa Tony Comiti.

Continue reading

Perezida Paul Kagame: Ndifuza kubashimira mwese mwitabiriye iriya “Rwandaful Weekend”

kagame_rwanda_day.jpgBanyarwanda, Banyarwandakazi na mwe Nshuti z’u Rwanda,

Ndifuza kubashimira mwese mwitabiriye iriya “Rwandaful Weekend” nziza, yabereye mu Mujyi wa Chicago. Kuba mwaraje mu bwinshi no mu bwiza bw’imitima yanyu, byagaragaje nta shiti ko Abanyarwanda biteguye kuba imbarutso z’impinduka zikomeje kutuganisha ku majyambere y’Igihugu cyacu.

Nashimishijwe n’amagambo yanyu yatanze icyizere n’imbaraga, kandi no kuba mwarifatanyije na twe mu biganiro twagiranye, kimwe n’uko mwerekanye ko mushishikajwe no gushimangira imbaraga zitugeza kubyo tugenda twunguka. Sinshidikanya ko mu gaciro twiha no mu bumwe bwacu, Abanyarwanda dukomeza kwerekana ishema ry’igihugu cyacu mu mpande zose z’Amerika y’Amajyaruguru, no hanze yaho.

Continue reading

Rwanda Day: Agaciro, Ibyishimo, ni nyigisho za kamaro i Chicago.

El Memeyi Murangwa

13/06/11

rwanda-kagame.jpgAbanyarwanda, na Banyarwanda kazi barenga ibihumbi bitatu bitabiriye i giterano cya Rwanda Day I Chicago banezejwe no guhura no kuganira na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.  Mugihe abari mu kigo cya Hoteri Hyatt bagiraga ibihe byiza, hanze ku muhanda abitwa ko batavuga rumwe n’abandi baturage batarenze makumyabiri. barimo bota akazuba, basakuza, ariko ugasanga ahanini bashungereye, batangajwe nu mubare wa bantu bitabiye kwizihiza umunsi wa banyarwanda. 

Umubyeyi utuye Michigan ati na tumiwe na Bangamwabo ariko singiye kwanama. Umugabo uturutse Texas we ya boneje yinjira muri Hoteri Hyatt ati singiye kugya inyuma ya ba Semuhanuka batunzwe ni binyoma.

Continue reading