Chantal Mudahogora
07/14/11
Cher Deo, nubwo nsanzwe nziko muri iyi si twese turi abagenzi, inkuru y'uko watuvuyemo irandemereye cyane kuyakira. Kuri uyu munsi mfite umubabaro n'agahinda kenshi byongeyeho no kuba ntarikumwe n'abavandimwe n'inshuti ngo ngusezereho bwa nyuma mu rugendo rwawe urangije kuri iyi si.
Cher Deo, nubwo wavugaga make bwose biragoye kandi birakomeye gutekereza ko tutazongera kumva inama zawe zuzuye impanuro; kubona inseko yawe nziza yuzuye urukundo rutagira uburyarya; amagambo meza ahumuriza umutima ushengutse.