El Memeyi Murangwa
08/04/09
Umugabo yarafite umugore w'injiji amusiga kurugo agiye mu biraro by'inka ze, ati Nyampinga uzamenyere urugo si nza tinda. Serugo ntaminutse, Nyampinga atangira isuku nti wareba. Arakubura ageza ku ntoki.
Imyugariro ayirenz'urugo. Abakeneye inkwi bahise, batora y'amyugariro bayiboneza muziko. Nti hashize icyumweru, Serugo arataha, aherekejwe na bashumba be, bashoreye inka zi kamwa n'inyana. Nyampinga arabakira neza, amaze kubafungurira abaha inzoga y'inturire.
Nti hamaze kwijima Serugo ati basha, mwugarire urugo.
Bashaka imyugariro barayibura. Serugo ati Nyampinga ntiwamenya iby'imyugariro? Nyampinga ati, narakubuye nyirenz'urugo. Kuba yar'umutoni, Serugo ati mube maso ejo muzagye ku Keshero mushake indi.
Serugo na biwe baruhutse, abashumba bakonoza ka kagwa kabagera mu mutwe, ibitotsi bira barenga, batangira kugona.
Aba Shimusi bahise hafi y'urugo bumva imigono, binjira mu rugo, ba shimuta Inka za kamwaga zose, bambuka bagana i Bushi.
Abashumba bakangutse bakoma ku nduru, bati twa tewe, Inka bamaze ku zishimuta! Imitovu iri kwabira. Serugo ashiguka akenyerana agahinda, ati mwa basore mwe nta cyaha mufite, Ni mundeke umugore wangye nkunda ara nkoze, yarengeje imyugariro urugo none dore tura tewe.
Abaturanyi baseka Serugo, bati wabona! Komeza ukundwakaze.
© VirungaNews