Maj Gen Karenzi Karake yagizwe umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano.

Faith Mbabazi

13/07/11

rwanda-logo.jpgPerezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo yahinduriye imirimo bamwe mu basirikare bakuru. Major General Karenzi Karake ubu niwe ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’igihugu uwo mwanya akaba awusimbuyeho Col Dr Emmanuel Ndahiro.Col. Dan Munyuza wari usanzwe ashinzwe iperereza rya gisirikare yashinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu.

Iryo tangazo dukesha presidanse ya Repubulika rikomeza rivuga ko Col. Tom Byabagamba wari umaze igihe kinini akurikiye ingabo zirinda umukuru w’igihugu ubu yagizwe umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ingabo ishami rishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Iri n’ishami rishya rigaragaye muri ministere y’ingabo.

Undi wahawe imirimo mishya ni Captain Patrick Karuretwa wagizwe umujyanama wa prezida wa Repubulika mu by’umutekano, asimbuye Brigadier General Richard Rutatina washinzwe iperereza mu gisirikare.Col. Dr. Emmanuel Ndahiro wari usanzwe akuriye urwego rushinzwe umutekano w’igihugu NSS hamwe na Lt. Col. Gatete Karuranga basubijwe gukorera muri minisiteri y’ingabo. Ni bwo bwambere muri uyu mwaka umukuru w’igihugu yavugurura inzego nkizi za Gisirikare.

Orinfor

Leave a Reply