Agnes Mukandida
01/01/12
Mu butumwa bwo gusoza umwaka wa 2011 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu ijoro ryakeye, yavuze ko umwaka ushize wa 2011 waranzwe n’ibikorwa byinshi mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’igihugu kubera ubufatanye abanyarwanda bagaragaje, abasaba kongera ingufu muri uyu mwaka mushya dutangiye. Yagize ati: Mu mwaka ushize, twarafatanyije tugera kuri byinshi biteza imbere igihugu cyacu haba mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera. Ati ndifuza ko imbaraga za buri wese zagejeje igihugu cyacu ku iterambere kigezeho, zizarusheho kuturanga mu bikorwa byacu by’ejo hazaza.
Umukuru w’igihugu yatangaje ko n’ubwo mu mwaka ushize wa 2011 hagaragaye ihungabana ry’ubukungu ku isi bitabujije u Rwanda gutera imbere, avuga ko umwaka wa 2012 ukwiye kuba umwaka w’amahoro, w’amahirwe n’iterambere rirambye.Yavuze ko n’ubwo isi yagize ibibazo by’ubukungu, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cy’8,8%, kandi rwabashije guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko aho mu kwezi k’ugushyingo uyu mwaka ryari kuri 7.4%, aho mu bindi bihugu byo mu karere iryo zamuka ry’ibiciro ku isoko ryageraga kuri 20%. Yishimiye ko agaciro k’ifranga ry’u rwanda kashoboye gukomeza kubungabungwa. Umukuru w’igihugu yavuze ko ikindi dukwiye kwishimira ari uko u rwanda rwabashije korohereza ishoramari kuko mu myaka 3 ishize rwavuye ku mwanya w’143 mu bihugu 183, ubu rukaba ruri ku mwanya wa 45 ku rwego rw’isi n’umwanya wa 3 muri Afrika. Umukuru w’igihugu yavuze ko gahunda zo gufasha abanyarwanda kwikura mu bukene zageze kuri buri wese, kandi zikazakomeza gushyirwamo imbaraga, haba mu buhinzi, ubworozi, kwihangira umurimo, ubuvuzi, uburezi cyane cyane ubw’ibanze bw’imyaka 12.Yishimiye kandi uburyo muri uyu mwaka ushize igihugu cyarushijeho gutsura umubano n’ubutwererane n’ibindi bihugu. Yasabye abanyarwanda kugira umwete wo gukora, kunoza umurimo no guharanira kwigira.
Umukuru w’igihugu yifurije abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2012, ngo uzarangwe n’imigisha myinshi ndetse n’ibikorwa byo kurushaho kwiteza imbere.
Orinfor