Deo Mazimpaka: Igendere Nshuti nziza.

Chantal Mudahogora

07/14/11

chantal_mudahogora.jpgCher Deo, nubwo nsanzwe nziko muri iyi si twese turi abagenzi, inkuru y'uko watuvuyemo irandemereye cyane kuyakira. Kuri uyu munsi mfite umubabaro n'agahinda kenshi byongeyeho no kuba ntarikumwe n'abavandimwe n'inshuti ngo ngusezereho bwa nyuma mu rugendo rwawe urangije kuri iyi si.

Cher Deo, nubwo wavugaga make bwose biragoye kandi birakomeye gutekereza ko tutazongera kumva inama zawe zuzuye impanuro; kubona inseko yawe nziza yuzuye urukundo rutagira uburyarya; amagambo meza ahumuriza umutima ushengutse.

Cher Deo, nubwo urugendo rwawe rubaye rugufi cyane nyamara ibikorwa byawe ntibirondoreka, sinshidikanya ko Imana yashimye ko uruhinira aha ngo abagukomokaho bose, abakumenye twese, abakwigiyeho byinshi byiza, tuzakomeze ikivi wateruye.

Igendere Nshuti nziza, uruhukire mu mahoro Ijabiro kwa Jambo, ugiye tukigukeneye, ibibondo usize n'umukunzi wawe Imana izabitwararika. Ndasenga nsaba ngo Uwiteka aturindire imitima mu gihe gikwiriye tuzongere kukubona.

Nzahora nzirikana amagambo watubwiye muri Avril 2008, mu gihe twari twaheranywe n'agahinda twibuka abacu bazize genocide, waragize uti:

"N'abandonnez jamais ! Secouez-vous et foncez ! Surtout dans les moments les plus sombres, Rappelez-vous cinq règles simples pour être heureux: Libérez votre coeur de la haine. Libérez votre esprit des inquietudes. Vivez simplement. Donnez plus. Attendez moins."

Cher Deo igendere nshuti nziza Imana ikwakire mu Bwami bwayo.

Nawe nshuti muvandimwe uraha ushobora kuba waheranywe n'agahinda wibaza byinshi udashobora kubonera ibisubizo ndagirango dusangire iri jambo riri mu GUTEGEKA KWA KABIRI 29:29 “Ibihishwe ni iby'Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n'urubyaro rwacu iteka, kugirango twumvire amagambo yose, y'aya mategeko”.

Bavandimwe nshuti, Imana yadutije Deo none iramwishubije nimureke tubyakire duharanire kuzasoza urugendo rwacu neza aho tuzishimana n'abacu hamwe n'Umwami wacu Yesu Kristo ubuziraherezo.

Umuvandimwe wanyu muri Kristo

Chantal MUDAHOGORA

CANADA

Leave a Reply