Rwanda Day: Agaciro, Ibyishimo, ni nyigisho za kamaro i Chicago.

El Memeyi Murangwa

13/06/11

rwanda-kagame.jpgAbanyarwanda, na Banyarwanda kazi barenga ibihumbi bitatu bitabiriye i giterano cya Rwanda Day I Chicago banezejwe no guhura no kuganira na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.  Mugihe abari mu kigo cya Hoteri Hyatt bagiraga ibihe byiza, hanze ku muhanda abitwa ko batavuga rumwe n’abandi baturage batarenze makumyabiri. barimo bota akazuba, basakuza, ariko ugasanga ahanini bashungereye, batangajwe nu mubare wa bantu bitabiye kwizihiza umunsi wa banyarwanda. 

Umubyeyi utuye Michigan ati na tumiwe na Bangamwabo ariko singiye kwanama. Umugabo uturutse Texas we ya boneje yinjira muri Hoteri Hyatt ati singiye kugya inyuma ya ba Semuhanuka batunzwe ni binyoma.

Abana bi nzira ndende bo bati twaje kumva umutegetsi wacu, nta mwanya dufite wo kubgirwa amabgiriza adafashe. Mugihe gito Hoteri Hyatt yahise yuzura, ikinyarwanda aricyo kivugwa hose.

Ibirori byatangiranye ni biganiro bigyanye na mateka yu Rwanda, imurika rya kazi gatandukanye na masoko a dandaza ibikorerwa mu gihugu. Benshi batangajwe nuko bakiriwe mu cyubahiro nta ngorane na gato. Buri muntu yarafite umwanya we, kandi ayoborwa neza cyane.

Nyuma yi funguro, abashyitsi bu Rwanda, abategetsi, na banyrawanda bari bavuye kwisi hose bahise bagana ahateguwe kwakira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.  Abaririmbyi bahise banezeza abitabiriye umunsi Nyarwanda.

Igihe gitegerejwe kigeze, Perezida Paul Kagame yahise yinjira arikumwe nu mufasha we, Umubyeyi Jeannette Kagame, benshi bahita ba muha amashyi, aya akurikizwa ni ndirimbo, kubyina, ni hamiriza mbere yuko abana bavukiya muri Amerika baririmba indirimbo yi gihugu.

Amaze kwakirwa ni jambo rya Ambasaderi James Kimonyo userukira u Rwanda mu ri reta zunze ubumwe za Amerika, Perezida Paul Kagame yabanje gushimira inshuti z’urwanda zitabiriye Rwanda Day, ashimira abanyarwanda na banyarwandakazi kuba baje benshi kwizihiza umunsi wabo.  Ahita asobanura neza ukuntu abanyrwanda biha Agaciro, kandi bakunze kwihesha agaciro. Yibutsa ko abanyarwanda ar'inyanga-mugayo.

Perezida Kagame yahise yibutsa benshi ko imibereho ya buri muntu ariyo imwigisha agaciro kamagyambere.  Agira ati: “Imibereho yacu ubwayo itwigisha agaciro k’amajyambere, uwaburaye ntabwo umwigisha akababaro k’inzara, arabizi kukurusha, azi ko ibabaza. Twaraburaye, twarabwiriwe, twarapfushije, twarapfuye, umutima wacu niwo wanze gupfa.” Abana benshi bavukiye muri Amerika bahise basobanuza iyo nyigyisho ya kamere.  Nibgo yahise atangira kuvuga mu cyongereza kugirango benshi mu rubyiruko rwa Diaspora bashobore ku mwumva.

Abantu benshi babajije ibibazo, babona ibisubizo bigyanye ni ngorane bafite.  Perezida yakiraga ibibazo bitanu akabona kubisubiza. Yagiye yongera umubare wa babaza kugezaho benshi basabaga ijambo kugirango ba mushimire ku bikorwa bya kamaro akorera igihugu kugirango gikomeze gutera imbere.

Umubyeyi wasabye I jambo, yarangije avuga ati : Perezida ndashaka kuguhobera, Perezida Paul Kagame ati ibyo nabyo iyizire! Umubyeyi yiruka amusanga,  atahana I shema ryinshi.

Ku munsi nyarwanda I Chicago, abanyarwanda baranzwe n’agaciro, baranezerwa biratinda, ariko bahakura ni nyigisho za kamare.

Abaheze hanze bo, baburiyemo pe! 

Video: http://www.youtube.com/watch?v=ZyGRFGLFsmw

© Virunga News

Leave a Reply