17/04/09
Uruhande rwa Nkunda rwo rwemeza ko yafashwe hatubahirijwe amategeko bityo akaba agomba kurekurwa.
Icyumba cy’urukiko rwa Rubavu cyari cyakubise cyuzuye, benshi mu bari baje akab ari Abanyecongo dore ko urukiko rwubatse muri metero nk’ijana uvuye ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.
Umufasha wa nkunda Elisabeth Maheshe yari imbere, kimwe n’abana be babiri bambaye imyenda y’ibara ry’umukara gusa.
Umunyategeko Stephane Bourgon yateruye arega ubutegetsi bw’u Rwanda kuba bumaze amezi asaga ane bfungiye Laurent Nkunda ahantu hatazwi mu mujyi wa Gisenyi kandi yaba we umwunganira ndetse n’umuryango we bakaba batemererwa kumusura .
Uruhande rw’ubushinjacyaha rwo rwavuze ko rutemera ko uru rukiko rufite ubushobozzi bwo kuburanisha uyu musirikare kubera ko nta birego ashinjwa.
Kandi ngo mu magereza yose yemewe mu Rwanda akaba nta n’imwe agaragaramo.
Ku bushinjacyaha, urukiko rugomba gutangaza ko abunganira Nkunda batagaragaza ibimenyetso by’ibyo aregwa ari na byo bigaragaza ko urukiko rufite ubushobozi bwo kumuburanisha bityo rwo rukavuga ko batsindwa.
Ibi byakuruye impaka ndende n’imbaga yari aho igaragaza kutishimira imvugo y’umushinjacyaha n’ubwo bitemewe ku batari ababuranyi kuvuga mu rukiko.
Kuri Stephane Bourgon ngo kuba nta birego bishinjwa Nkunda bigaragazwa kandi akaba afungiwe ahantu hatazwi n’ibyemezo bigaragaza ko yafashwe binyuranije n’amategeko bityo akaba agomba gufungurwa.
Gusa icyemezo ndakuka kigomba gufatwa n’urukiko rwatangaje ko ruzagaragaza uko ruubona ikibazo kuri uyu wa mbere utaha.
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rubaye urwa kabiri nyuma y’urwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwo rwemeje ko Stephane bourgon yanyuze inzira itari yo muri uru rugamba rwo gusaba irekurwa ry’umukuru wa CNDP.