None kuwa gatatu tariki ya 01 Kamena 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11/05/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
- Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2011-2012;
- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko ryo kuwa 27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y’umusoro wakwa ku byaguzwe ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda;