ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 01/06/2011.

None kuwa gatatu tariki ya 01 Kamena 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11/05/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

  • Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2011-2012;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko ryo kuwa 27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y’umusoro wakwa ku byaguzwe ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda;

  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’Inguzanyo n° 4898-RW yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 29 Mata 2011 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi n’icyenda n’ibihumbi magana atatu z’amadetesi (19.300.000 DTS), agenewe umushinga wo guteza imbere ubumenyi;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’Inguzanyo n°4876-RW yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 26 Mata 2011 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana cyenda z’amadetesi ( 3.900.000 DTS), agenewe gahunda y’imibereho myiza rusange y’abaturage igice cya III;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano n° TF098848 yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 26 Mata 2011, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) gihagarariye Ikigega gitera inkunga ibikorwa bishya mu rwego rw’ubuvuzi, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni enye z’amadolari y’Abanyamerika (4.000.000 USD), agenewe gahunda y’imibereho myiza rusange y’abaturage igice cya III;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko ryo kuwa 12/09/2009 rigenga itangazamakuru;
  • Umushinga w’Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inama Nkuru y’itangazamakuru (MHC);
  • Umushinga w’Itegeko rigena inshingano imiterere n’imikorere by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru/ Rwanda Broadcasting Agency (RBA);
  • Umushinga w’Itegeko ryerekeye kubona amakuru/ Access to Information;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko ryo kuwa 19/06/2010 rigenga amatora;

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho Raporo yerekana ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije muri rusange mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari (Progress report on program to improve doing business ranking.)

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa rya Politiki y’Itangazamakuru /Revised Media Policy;

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

  • Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga Abacungagereza;
  • Iteka rya Perezida rigena Abagize Inama Nkuru y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa;
  • Iteka rya Perezida rigena uburyo igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro gishyirwa mu bikorwa;
  • Iteka rya Perezida rishyiraho Urwego rufite inshingano zo gukora ubuvugizi bwa Leta / Office of the Government Spokesperson;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imikorere y’Inama Nkuru y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’inzego z’imirimo n’incamake y’imyanya y’imirimo bya Office of Government Spokesperson;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imiterere, imikorere n’ububasha bw’Ubunyamabanga bushinzwe guhuza ibikorwa bya Komite y’Abunzi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. RWIYEREKA K. Angélique guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
  • Iteka rya Minisitiri rigena uburenganzira buhabwa umuntu ukora TIG;
  • Iteka rya Minisitiri rigena ingano n’ibigize ifunguro rihabwa umuntu ufunzwe;
  • Iteka rya Minisitiri rigena uburyo amadini yemewe mu Rwanda akora imirimo y’ivugabutumwa muri za Gereza;
  • Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye mirongo itanu na bane (54) muri Polisi y’u Rwanda;

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ihuzwa ry’Ingengabihe y’umwaka w’amashuri makuru mu Rwanda n’Ingengabihe y’umwaka w’amashuli makuru mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uzajya utangira ku italiki ya 1 Nyakanga ukarangira italiki ya 30 Kamena y’umwaka ukurikiraho.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira :

Mu RUKIKO RW’IKIRENGA (Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi)

  • Bwana RUZINDANA Théogène: Umuyobozi ushinzwe umutungo

Muri MIDIMAR

  • Bwana NTWARI BAZIYAREMYE Nathan, Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Igenamigambi
  • Bwana NSENGIYUMVA Jean Baptiste, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Imenyekanisha

Muri MINICOM

  • Bwana GATARE African: Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari

Muri WDA

  • Bwana TWINAMATSIKO Francis: Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi

Muri RPPA

  • Bwana HITIMANA Theoneste: Umuyobozi ushinzwe kwongera Ubushobozi bw’Abakozi

Muri Rwanda Agricultural Board (RAB)

Abakuriye Intara z’Ubuhinzi

  • Intara y’Amajyepfo: Bwana Butare Louis,
  • Intara y’Iburengerazuba: Madamu NUWUMUREMYI Jeanine
  • Intara y’Iburasirazuba: Bwana MYAMBI Barahenda Celestin
  • Intara y’Amajyaruguru: Bwana ZAMUHAYE Jean Claude

Muri National Agriculture Export Board (NAEB)

  • Bwana GATARAYIHA Celestin : Umuyobozi w’Ishami rya Kawa
  • Bwana NSANZABAGANWA Epimaque : Umuyobozi w’Ishami ryo Guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto, indabyo n’imboga

Muri MINAGRI

  • Madamu UWUMUKIZA Beatrice : Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzuzi no Gutanga Ibyemezo by’Ubuziranenge na serivisi z’akato k’amatungo n’ibihingwa

Muri Minaffet

  • Bwana BUTERA James: Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari

Muri Mifotra

  • Bwana RUGAZA Julian Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari

Muri National Land Commission

Abagize Inama y’Ubuyobozi

  • Dr. NGABITSINZE Jean Chrysostome, Perezida
  • Dr. KANYANDEKWE Christine
  • Bwana Norbert SENDEGE
  • Bwana NSENGIYUMVA Fulgence
  • Madamu MUKABATANGA Chantal
  • Madamu MUKASINE Beatrice
  • Bwana NKUBIRI Alfred

Rwanda National Resources Authority (RNRA)

  • Dr. Emmanuel NKURUNZIZA: Umuyobozi Mukuru n’Umubitsi w’Impapuro Mpamo
  • Bwana SAGASHYA Didier : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubutaka n’Iyandikwa ry’Ubutaka
  • Bwana RUTABINGWA Frank : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amashyamba no gucunga Ibidukikije
  • Bwana BIRYABAREMA Mike : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Jewoloji na Mine
  • Bwana KABALISA Vincent de Paul : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ihuzwa ryo gucunga Umutungo w’Amazi

RWANDA Transport Development Agency

  • Dr. TWAGIRA Elias Mathaniya : Umuyobozi Mukuru
  • Bwana NTAGENGERWA Eric : Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi
  • Madamu RWAMBURA Elysée : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufata neza Imihanda
  • Madamu KANYANGE Immaculate : Umuyobozi w’Ishami ry’Imirimo rusange

RWANDA Housing Authority

  • Madamu MUTAMBA Esther : Umuyobozi Mukuru
  • Bwana KALIMBA Innocent : Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko agenga Imyubakire
  • Bwana KYAZZE Edward : Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi no guteza imbere Imiturire
  • Bwana MUDAKEMWA Apollon : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutungo wa Leta
  • Bwana BACONDO Jean Baptiste : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imirimo rusange

KIE

Inama y’Ubuyobozi

  • Bishop MBANDA Laurent, Perezida
  • Dr. Joyce MUSANA,
  • Bwana John RUTAYISIRE,
  • Sister Helena NAYITULIKI,
  • Dr. Isidore KARINIJABO,
  • Madamu Jeannette KAYIRANGWA,
  • Madamu Solange MUKAMWEZI,
  • Bwana Kalisa Andrew,
  • Umuyobozi wa KIE ,
  • Umuyobozi wa KIE wungirije ushinzwe imari
  • Umuyobozi wa KIE wungirije ushinzwe amasomo
  • Uhagarariye abayobora amashami muri KIE
  • Umuyobozi wungirije uhagarariye abakozi bo muri KIE
  • Uhagarariye Abayobozi bo muri KIE
  • Uhagarariye abanyeshuli bo muri KIE

UNESCO COMMISSION

  • Dr. Immaculée MUKASHEMA
  • Dr. Desire KARANGWA
  • Dr. Father Deogratias NIYIBIZI
  • Bwana UMULISA Alphonse
  • Madamu MULINDAHABI Nadine

RURA

Inama y‘Ubuyobozi

  • Bwana Innocent BAGAMBA
  • Dr. Elias TWAGIRA

EWSA

Inama y‘Ubuyobozi

  • Bwana BAYIGAMBA Robert, Perezida
  • Bwana MAJORO Fabien,
  • Madamu AKUZWE Christine,
  • Madamu KARURETWA Kaliza,
  • Bwana NKUSI Ronald,
  • Eng. BINEGO William,
  • Madamu RWANKUNDA Christine,
  • Bwana Yussuf UWAMAHORO : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ingufu
  • Bwana James SANO : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amazi n’Isukura
  • Madamu MUTETELI Anathalie : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Imirimo Rusange
  • Bwana Mark MURENZI RUKATA : Umuyobozi ushinzwe Imikoreshereze y’Amashanyarazi
  • Bwana Theoneste MINANI : Umuyobozi ushinzwe gutanga amazi
  • Bwana Bosco KANYESHEJA : Umuyobozi ushinzwe umutungo w’Amazi n’Isukura

Auditor General’s Office

  • Bwana BIRARO Obadia: Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Rwanda Social Security board (RSSB)

  • Madamu Angelique KANTENGWA : Umuyobozi Mukuru
  • Bwana RAMBA Africa : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gucunga Imari n’Umutungo
  • Dr GAKWAYA Innocent : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibigenerwa abanyamuryango.

Rwanda Biomedical centre

  • Dr. MUTESA Leon : Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuzima
  • Dr ASIIMWE Anita : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe akaba n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira virus itera Sida
  • Dr. KAYUMBA Pierre Claver : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ikorwa n’igurwa ry’imiti n’ ibikoresho byo kwa muganga

Muri Local Economic Development Support Funds (RLDSF)

  • Madamu NKUNDA Laetitia : Umuyobozi Mukuru
  • Bwana KAYIRA Fidel: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gahunda zo guteza imbere ubukungu
  • Madamu GATSINZI Justine: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gahunda yo kurengera Ubuzima bw’Abaturage
  • Bwana SIBOMANA Saidi : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’Igenzura
  • Bwana RUTERANA Fernand Sauveur : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Imirimo Rusange

Mu Intara y’Iburasirazuba

  • Bwana MAKOMBE Jean Marie Vianney: Umunyamabanga Nshingabikorwa
  • Bwana MUGISHA Alex, Umujyana wa Guverineri

9. Mu bindi

a) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku mataliki ya 6-12 Kamena 2011 Polisi y’Igihugu izagira icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda.

b) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuwa gatanu taliki ya 4 Kamena 2011 muri Serena Hotel hazaba umuhango wo gusoza amahugurwa y’Abayobozi b’inzego z’ibanze.

c) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku matariki ya 27 na 28 Kamena 2011, u Rwanda ruzakira Inama y’Abafatanyabikorwa mu byerekeye umurimo, izabera muri Hoteli SERENA, i Kigali, ihuze abafatanyabikorwa baturutse mu nzego zinyuranye za Leta, muri Sosiyete sivile, mu Rwego rw’abikorera no muri Sendika zo mu Rwanda. Imiryango mpuzamahanga nka BIT na UNICEF nayo izatumirwa muri iyo nama kugira ngo isangire ubunararibonye bwayo n’abitabiriye iyo nama kandi inatange mo ibitekerezo.

Yayimenyesheje kandi ko ku itariki ya 23 Kamena 2011 u Rwanda ruzizihiza Umunsi w’Abakozi ba Leta uhuriweho n’Umuryango w’Abibumbye n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe . Kuri uwo munsi, inzego zinyuranye za Leta zizaboneraho umwanya wo kugeza ku baturage ibyo zagezeho mu gutanga serivisi zinoze no kwakira abazigana. Mu Rwanda nta konji abakozi ba Leta bazahabwa.

Nanone kandi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, afatanyije na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, bamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 16 Kamena 2011, u Rwanda ruzizihiriza rimwe Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, Umunsi wo gukumira imirimo ikoreshwa abana n’Umunsi mpuzamahanga w’Umuryango. Ku rwego mpuzamahanga, insanganyamatsiko iragira iti "Twese hamwe dushyire imbaraga mu bikorwa byihutirwa byo gufasha Abana b’Inzererezi".

d) Ku rwego rw’igihugu, insanganyamatsiko ihuriweho n’iyo minsi itatu iragira iti: Dushyire hamwe turinde Abana Ubuzererezi, Imirimo mibi kandi turandure Ubukene mu Miryango".

e) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 6 kugera ku ya 12 Kamena 2011, i Kigali hazabera imurikagurisha ku rwego rw’Igihugu ry’ubuhinzi n’ubworozi, ku Mulindi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Iryo murika rizahuza abamurikabikorwa barenga 100 baturutse mu Rwanda, muri Tanzaniya, muri Kenya, Muri Afurika y’Epfo, muri Uganda no mu Burundi. Insanganyamatsiko ikaba ari "Kuhira no gukoresha imashini mu guhindura ubuhinzi".

f) Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hakurikijwe ingamba z’iterambere zo kuva 2011 kugera 2016, inama y’inteko nshingamategeko y’uwo muryango yateraniye Arusha muri Tanzaniya kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 27 Gicurasi yiga ingengo y’imari yawo izakoreshwa mu mwaka wa 2011 na 2012. Iyo ngengo y’imari ingana na USD 122.124.560

g) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru, Itumanaho n’Isakazabumenyi (ICT) yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu Itumanaho (EACO), mu nama yawo yabereye I Kigali kuva kuri 27 Gicurasi ikamara iminsi itanu. Inama yemeje ko yemeje ko icyicaro gikuru cyawo cyizashyirwa mu Rwanda kandi kikazaba gikora mbere y’inama itaha y’uwo muryango.

h) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko porogramu y’igihugu yo gutoranya abanyabukolikoli babifitiye impano izatangira kuri 21 – 26 Kamena 2011, ikazaba igizwe n’inama nyunguranabitekerezo ku buhanzi n’ubucuruzi bw’ibihangano izabera muri Hoteli Chez Lando ikazamara iminsi ine kuva kuwa 21 kugeza kuri 24 igakurikirwa n’imurika ry’ibihangano rizabera kuri Stade ntoya iri iruhande rwa Stade Amahoro kuva ku italiki ya 21 – 26 Kamena 2011.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

MUSONI Protais,

Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

http://www.gov.rw/ITANGAZO-RY-IBYEMEZO-BY-INAMA-Y-ABAMINISITIRI-YATERANIYE-MURI-VILLAGE-URUGWIRO-KU-WA-01-06-2011

Leave a Reply