Jeune Afrique
19/05/11
Muri iyi minsi Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeje kuganira n'Abanyamakuru b'ingeri zinyuranye, abatangariza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka. Ubu bwo tugiye kubagezaho ikiganiro Paul Kagame yagiranye na François Soudan, Umunyamakuru w'imena wa Jeune Afrique cyasohotse mu nimero 2625. Yabajijwe ku buzima bw'imbere mu gihugu, Politike Mpuzamahanga n'imibanire y'u Rwanda n'amahanga.
Ikiganiro kirambuye:
Jeune Afrique : Kimwe na buri wese mwabashije kubona kuri televiziyo amashusho yerekana ifatwa rya Gbagbo n'umugore we i Abidjan ku itariki ya 11 Mata. Byabateye kwiyumvira iki?
Kagame : Byanteye ikintu gisa nko kubabazwa no kubona uko politiki ifatwa kandi ikorwa muri Afurika. Ariya mashusho arimo ikintu kibabaje ariko kandi gifite ukundi kuri gihishe. Arasa nk'aho ashaka kwerekana ko ingabo za Alassane Ouattara ari zo zabataye muri yombi, ariko uko nagendaga nyareba narushagaho kubona inyuma yayo igicucucucu cy'amahanga yapanze byose.
Kuba nyuma y'imyaka 50 y'ubwigenge ahazaza h'abaturage ba Côte d'Ivoire, ubukungu bwayo, ifaranga ryayo, politiki yayo biba bikigenzurwa n'igihugu cyahoze kiyikoronije ubwabyo ni ikibazo. Ni na cyo arya mashusho anyereka mbere ya byose.
Jeune Afrique : None se niba u Bufaransa bwaraje mu kibazo cya Côte d'Ivoire si ukubera ko Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (UA) n'Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu bya Afurika y'u Burengerazuba (CEDEAO/) byari byarananiwe gukemura ikibazo?
Kagame: Ni byo rwose. Ni ingaruka yo kuba twese kandi buri wese ukwe twarananiwe kugikemura. Iyo bamwe mu bakuru b'ibihugu bagize ubwo batuma amahanga aza kwivanga mu bibazo bo ubwabo bakabaye bakemura nta wundi byaryozwa atari bo ubwabo. Niba intege nke zawe n'imiyoborere mibi yawe bituma ugera aho uhinduka igikoresho, ntukajye ujya aho ngo ugire uwo utakira.
Jeune Afrique : Mwabanaga neza n' uwahoze ari Perezida Gbagbo. Yarabasuye i Kigali igihe mwari mwarahagaritse umubano wanyu n'u Bufaransa. Ntabwo mujya mwumva abateye impuhwe iyo murebye ibyamubayeho?
Kagame: Aho uribeshye. Abaza kudusura bose si ko byanze bikunze aba ari inshuti zacu. Iyo hagize umukuru w'igihugu ugaragaza ubushake bwo kuza kudusura tumufungurira amarembo. Ariko kwitiranya ibyo n'ubucuti byaba ari ibyo gusekwa. Imibanire y' u Rwanda na Côte d'Ivoire ntabwo ikwiye kugarukira kuri Bwana Gbagbo cyangwa Bwana Ouattara. Ni imibanire y'igihugu ku kindi, ishingiye ku baturage ku bandi no ku nyungu z'ibihugu byombi. Utundi tuntu tw'amarangamutima nta mwanya dufite muri ibyo byose.
Jeune Afrique : Mu rugaga rw'amahanga, Alassane Ouattara ni we wemewe, Gbagbo ntawe umwemera…
Kagame: Icyo ni ikindi kibazo. Icya mbere cyo twe mu Rwanda tuzi neza ko amahanga atari ko iteka aherera ku ruhande rw'ukuri n'ubutabera. Ikindi kandi, amatora yose si ko asozwa n'imidugararo yatuye. Hanyuma kandi nongere mbigusubiriremo hari ibindi bibazo mbona bitari ukwibaza kuri Gbagbo cyangwa Ouattara. Ese abaturage ba Côte d'Ivoire ni bo ubwabo bagena ahazaza habo? Ese twe nk'abanyafurika ni uruhe ruhare rwacu? Ni iyihe sura Afurika muri rusange isigira isi yose? Ese dusanga ari ibintu bikwiye kubona ingabo z'amahanga kabone n'iyo zaba zifite uruhushya rwa ONU zigabiza imihanda y'umurwa mukuru w'igihugu cya Afurika ? Kuki twebwe Abanyafurika twatumye ibintu birinda iyo bigera iyo yose? Dutinyuke duhagararare imbere y'indorerwamo twibone uko turi.
Jeune Afrique : Nyamara muri muri bake mu bakuru b'ibihugu b'Afurika batinyutse kuvuga ku mugaragaro ko mushyigikiye ibitero by'ingabo z'amahanga muri Libiya. Aho aha ntimwaba mwivuguruje?
Kagame: Oya. Navuze ibyo ntekereza ko nagombaga kuvuga imbere y'ibihe bibi cyane abaturage b'abasivili benshi bari bibasiwe n'ibitero byibasiye imbaga yabo. Ni iki kindi se cyari gukorwa mu gihe Afurika ubwayo idafite amikoro n'intege byo kubihagarika? Yego sinyobewe ko ya ntero isanzwe y'uko ukoma urusyo akoma n'ingasire: birazwi ko OTAN n'ariya mahanga barwana aho inyungu zabo ziri kurusha aho zitari. Ibi ni impamo rwose. Ariko, uko biri kose n'ubwo bijyana no kudakemura kimwe ibibazo bisa, uko biri kose birateye si nko guterera agati mu ryinyo urebera ubwicanyi bukabije.
Jeune Afrique : Hari bamwe mu bakuru b'ibihugu bagenzi banyu bavuga ko ibibera muri Libiya ari intambara isubiranishamo abenegihugu, ikibazo bwite cya Libiya abanyamerika, abafaransa n'abongereza batari bakwiye kwivangamo.
Kagame: Jye rero si ko mbibona. Ku bwanjye iyo ubutegetsi bw'igihugu runaka bwica abaturage b'igihugu cyabwo bihinduka ikibazo kitureba twese.
Jeune Afrique : Mu yandi magambo Kadhafi akwiye kuvaho?
Kagame: Ndakeka ko Kadhafi ari we muzi w'ikibazo.
Jeune Afrique : Mbese nta wundi muti ushoboka igihe cyose azaba akiri ku butegetsi?
Kagame: Ushatse wabifata utyo.
Jeune Afrique : Ubwira budasanzwe mwakoresheje muta muri yombi imitungo ya Leta ya Libiya bwatangaje buri wese. Byari ngombwa se ko mugeza aho hose?
Kagame: Ni uko hari ibintu byahuriranye maze bikarushaho kujya ahabona mu gihe cya biriya bibazo Libiya irimo. Ariko ubundi hari hashize amezi n'amezi dusaba abanyalibiya kubahiriza amasezerano twagiranye mu ishoramali ryabo haba mu bikorwa byabo mu isosiyeti ya terefoni haba no mu mahoteli.
N'ubundi Rwandatel yari iraye iribufunge imiryango kubera igihombo. Laico kandi na yo ni ko yagengaga izamba mu buryo bugaragarira buri wese. Twari twarababwiye guhitamo hagati yo kongera igishoro mu bikorwa byabo cyangwa tukabasubiza agaciro k'imigabane yabo bakavamo. Nta kindi basubizaga uretse kudusezeranya ko bazabikora. N'ubundi rero ni yo yari kuba amaherezo.
Jeune Afrique : Ingabo z'amahanga muri Libiya no muri Côte d'Ivoire zishingikiriza ku ihame rishya " inshingano yo kurengera abaturage." Mu yandi magambo uburenganzira bwa muntu ntibugira umupaka. Buri gihugu cyose kigomba kubwubahiriza. Iyo kimwe mu bihugu kitabwubahirije ni inshingano y'ibindi bihugu kubikora. Ese ibi murabyemera?
Kagame: Nta n'ikindi nakwemera nko kuba kurinda abatuye iyi si byaba inshingano y'umuryango mpuzamahanga. Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 ubwayo irashimangira ko bikenewe. Uwo muryango npuzamahanga wakagombye kuba waratabaye ariko birazwi ko watatiye iyo nshingano.
Jeune Afrique : Aya ni na yo mahame shingiro ni na wo mutima w'ibikorwa by'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Nyamara ntimusiba kujora uru rukiko…
Kagame: Haba hari impamvu ariko: hari ihame hakabaho n'uburyo iryo hame rishyirwa mu bikorwa. Ishyirwa mu bikorwa ry'inshingano yo kurinda igomba iteka kugendera ku nyigo, ku isesengura no ku bumenyi buhamye bw'uko ibintu bimeze mu gihugu runaka. Iyo bitabye ibyo, habaho kwivanga mu bibazo bwite. Ni nayo mpamvu ku bwanjye ikibazo cya Libiya n'icya Côte d'Ivoire bitandukanye. Naho ku byerekeranye n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, nshyigikiye nk'ihame ko habaho ubutabera mpuzamahanga ariko sinemera uburyo ubwo butabera mpuzamahanga bushyirwa mu bikorwa, sinemera uburyo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukora, cyane cyane iyo bigeze kuri Afurika. Ibi nabisobanuye inshuro nyinshi.
Jeune Afrique : Mu ntangiriro za Mata, mwavuze amagambo akarishye kuri Alain Juppé, Ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa, guverinoma yanyu yanagaragaje ko itishimiye ishyirwaho rye.
Mwanavuze ko haba mbere na nyuma ya jenoside " uko yitwaye, ibyo yagiye atangaza byari igitutsi ku banyarwanda." Nyuma yaho ariko Alain Juppé we yoherereje mugenzi we z'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda ubutumwa bumuhumuriza. Ese aho igihe cyo kurenzaho nticyaba kigeze?
Kagame: Ku byo navuze mbere y'uko ubwo butumwa bwe butugeraho nta na kimwe mpinduraho, habe n'akadomo! Naramuka ahinduye uburyo abona u Rwanda akagira n'indi myumvire mishya, ibyo tuzabisuzuma. Ahasigaye, uguhabwa kwe inshingano afite ntacyo bigabanya na kimwe ku murava ukwiye no gushimwa wagaragajwe na Perezida Sarkozy kuva yagera ku butegetsi mu rwego rwo guharanira kunoza imibanire y'u Bufarnsa n'u Rwanda.
Jeune Afrique : Alain Juppé se umuntu yavuga ko aje mu Rwanda yaba yisanga?
Kagame:Cyakora jye siko mbibona!
Jeune Afrique : Muragira ngo se akore iki? Ko asaba imbabazi? Ko yicuza?
Kagame: Singiye kwishyira mu mwanya w'abantu bazi neza ibyo bakoze. Ni we bireba, si jye.
Jeune Afrique : Ubwo Nicolas Sarkozy yanyuraga i Kigali muri Gashyantare 2010 yakugejejeho ubutumire bwo gusura u Bufaransa. Mwaba se muteganya kuzajyayo?
Kagame: Byashoboka. Biterwa n'ibindi byinshi birimo gahunda zindi n'uburyo ubwo butumire buzanyuzwa mu nzira ubutumire nk'ubwo busanzwe bunyuzwamo.
Jeune Afrique : Alain Juppé yaba ari inkomyi kuri urwo ruzinduko se?
Kagame: Oya. U Bufaransa ntibugarukira kuri Alain Juppé.
Jeune Afrique : Umuturanyi wanyu wo muri Kongo ari we Perezida Kabila ariko ubucuti ni bwose…
Kagame: Tujye tureka gukabya ariko! Cyakora umuntu yavuga ko hagati y'ibihugu byacu ibintu bigenda kubera ko ibibazo byadutanyaga ubu bisigaye bikemurirwa mu mizi yabyo.
Iyo bimeze gutyo rero hakurikiraho mu buryo budashidikanywaho ko n'abakuru b'ibihugu bumvikana. Ariko nyine amahoro ntiyari yagaruka muri Kivu y'Amajyaruguru aho Ingabo za sekibi zikomeje ibikorwa byazo no kwinjiza abandi barwanyi. Ariko na none kuba hari intambwe yatewe ntawabihakana.
Jeune Afrique : Imyaka ibiri irarenze uwari umukuru w'abarwanyi b'abanyekongo Laurent Nkunda afungishijwe ijisho i Kigali. Kuki kugeza ubu mutarafata icyemezo cyo kumushyikiriza abayobozi ba Kongo cyangwa se nibura ngo mumurekure?
Kagame: Icyo ni ikibazo kigoranye haba mu buryo bwa politiki, ubwa dipolomasi, ubw'ubutabera no mu buryo kigomba gucyemurwa nk'ikibazo kireba umuntu, ku buryo nta wakwihandagaza ngo avuge ngo uburyo bwo kugikemura ni ubwo bubiri uvuze gusa? Tukiganiraho n'abanyekongo kandi tugeragreza hamwe kugishakira umuti ukwiye. Icyangombwa ni uko kugeza ubu kitabangamiye umubano wacu.
Jeune Afrique : Muri Kanama 2010 mwongeye gutorwa ku majwi 94%, ngira ngo ariko muzi ko mu bihe turimo gutorwa kuri icyo kigero cy'amajwi muri politiki bikemangwa.
Kagame: Urashaka kuvuga ko 82 % ya Jacques Chirac muri 2002 nayo ari ayo gukemangwa muri politiki ? Wari guhitamo se ko biba 54 % kuri 46 % nko muri Côte d’Ivoire, byaje gukurikirwa n'imvururu ? Ariko twagiye dushyira mu gaciro. Buri gihugu gifite uko giteye kikanagira umwihariko wacyo : gushaka gufata u Rwanda nk'u Bufaransa wiyibagije umusaraba wa Jenoside rwanyuzemo ikambura ubuzima miliyoni y'abantu byaba ari ukurota ku manywa. Demokarasi tuyishyira mu bikorwa dukurikije amateka yacu, dukurikije imiterere y'igihugu cyacu kandi dukurikije ibyo twanyuzemo bitandukanye n'iby'iyo mu Burayi.. Turubaka igihugu bundi bushya. Ntiwitege rero ko mu munsi umwe twakora ibitangaza tukarugira paradizo…Ariko se kuki ubundi ngomba kugereranya ireme n'ukuri by'abaturage banjye n'ab'ibindi bihugu? Ni ukuri rwose ko mu Rwanda ubwitabire bw'amatora ari 96% nta wahatiye undi kujya gutora kandi nta buriganya bw'ibyavuye mu ibarura ry'amajwi bwabaye. Inaha iwacu batora bashaka ibyakorwa mu guteza imbere umutekano, imibereho myiza, ubutabera, ubwiyunge n'uburezi. Ni ukuvuga mbese iby'ingenzi mu buzima. Nta gitangaje rero ko mu bihugu bikize, aho ukutitabira amatora kugenda kurushaho gutera impungenge iyi mibare yacu n'izi mpamvu zituma iwacu batora babyima agaciro ndetse rimwe na rimwe bakabisuzugura.
Jeune Afrique : Ababikurikirira hafi ariko bavuga ko iterambere ry'u Rwanda mu by'ubukungu ritajyana n'iterambere ryarwo muri demokarasi. Ese ibi nta kuri kurimo?
Kagame: Sinibaza ko ari byo. Uzabibaze abanyarwanda atari n'abo mu mujyi yewe n'abo mu byaro bya kure bazakubwira. Demokarasi n'Iterambere bihari ku gipimo kimwe kandi biragenda bitera imbere bigana mu cyerekezo gishimishije. Birumvikana ariko ko ushatse gusesengura kurushaho bitewe n'ibyo ugenderaho, ushobora gusanga kimwe cyujuje ibyangombwa kuri 80 % ikindi kuri 90% ariko rwose umuvuduko w'iterambere wo birawuhuje. Imwe mu miryango itagengwa na Leta yiyita ko ntaho ibogamiye iza ino ikaba gihamya y'iterambere ryacu mu by'ubukungu no mu mibereho y'abaturage: kereka impumyi ni yo itabibona. Ikibazo ni uko batabivuga cyangwa bakanga kwemera ibyo bibonera. Kuki ? Sinamenya! Icyakora icyo gihe jye nanzura ko iterambere ry'igihugu nk'u Rwanda ridashimisha buri wese…
Jeune Afrique : Ese aho ababanenga ntibaba bafitanye ikibazo namwe kurusha uko baba bagifitanye n'u Rwanda?
Kagame:Nkeka ahubwo ko bafitanye ikibazo n'amateka, bafitanye ikibazo n'ibihe byahise, bafitanye ikibazo na Jenoside, bagifitanye n'uruhare rwabo rubi muri ayo mateka, bagifitanye na Afurika yose muri rusange.
Sinemera, guverinoma yanjye ntiyemera, abanyarwanda ntibemera na gato ko hagira ufata ibyemezo bitureba mu mwanya wacu. Uwo ni wo muzi nyawo w'ikibazo.
Jeune Afrique : Abajenerali benshi mu bahoze mu ngabo zanyu n'abitandukanyije n'ishyaka ryanyu baherutse gushyiraho Rwanda National Congress yakagombye guhuriza hamwe abrwanya ubutegetsi bwanyu bari hanze. Hari impungenge bibateye?
Kagame:Abo bantu ntibafite shinge na rugero. Ni balinga nta n'ejo hazaza mbabonana. Ku bwanjye n'icyo gikorwa ni igikorwa navuga ko kitanariho rwose.
Jeune Afrique : Nyamara habayeho ibitero bya gerenade i Kigali kandi nta n'ikindi gihe mu mihanda higeze haba abapolisi n'abasilikari bangana nk'abahari ubu.
Kagame: Ni byo ariko ibyo ntibivuguruza ibyo nkubwiye. Kuba nta shinge na rugero bafite no kuba badafite icyicaro mu mitima y'abaturage ni byo byabateye kwiheba bahimba uduco tw'imitwe y'iterabwoba. Kuba barageze ubwo bafatanya n'abajenosideri ruharwa bazwi ubwabyo birivugira bikanerekana kamere yabo nyayo: inkozi z'ibibi.
Bangahe se muri miliyoni icumi z'abanyarwanda babibonamo? Aha na none ikindi kintangaza ni ukuntu mu buryo bworoshye bamwe mu banyamahanga bagwa mu mutego w'abo bicanyi biyambitse uruhu rw'abanyepolitiki barwanira demokarasi…
Jeune Afrique : Uwahoze ari Minisitri w'Intebe Faustin Twagiramungu uherutse gushyiraho i Buruseli icyo yise Rwanda Dream Initiative avuga ko inkubi y'umuyaga y'ibibera mu bihugu by'abarabu ishobora kuzagera n'i Kigali. Mubitekerezaho ?
Kagame: Abanyarwanda nta munsi w'ubusa badakora revolisiyo. Ariko bayikora bagamije gushyigikira impinduka ikomeje kubera muri iki gihugu nta na rimwe bayikora bagamije kuyisubiza inyuma cyangwa kuyikoma imbere…
Jeune Afrique : Mutekereza iki ku kuba Amnesty International na Human Rights Watch bafata nk'imfungwa za politiki Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda, barwanya ubutegetsi bwanyu bamaze amezi bafunze?
Kagame: Buri wese n'akazi ke. Twe icyo twiyemeje ni ukwitangira iterambere ry'u Rwanda tutitaye cyangwa ngo duheranwe n'utuntu nk'utwo… Ingabire na Ntaganda bishe amategeko kandi ubutabera butabogamye buzakora akazi kabwo.
Jeune Afrique : Iyi manda yanyu ari na yo yanyuma izarangira mu 2017. Aho u Rwanda ruzabaho rutayobowe namwe?
Kagame: Bitabaye ibyo twaba dutsinzwe na njye ndimo. Urabizi ko hari abigize abahanuzi b'amakuba batasize inyuma ikibi na kimwe mu buhanuzi bwabo kuri iki gihugu. Ngabo abavuze ko ari igihugu kizasenyuka burundu, ngabo abavuze ko ibyo dukora byose bitazamara imyaka ibiri, abavuze ko iterambere mu mujyi rizagerwaho ariko ko ibyaro byacu bizarikwa n'ubukene, hari n'abihandagaje bakarahira ko umuvuduko wacu w'iterambere uhishe itoteza n'igitugu. Abo bose kuri ibyo byose twaberetse ko bibeshye. None ngo igisigaye n'ibizaba nyuma y'igenda rya Kagame. Bamwe bavuga ko igihugu kizabura kigenzura abandi bakavuga ko nzagundira ubutegetsi. Mu by'ukuri muzabyibonera binabatangaze: ubuyobozi buzahinduka ariko inzira n'icyerekezo izaguma ibe imwe.
Cyahinduwe mu kinyarwanda na Bernardin NDASHIMYE